“Kugira isuku mu gutegura ibyo turya, ku mubiri wacu no mungo zacu bifasha Umubyeyi n’umwana kugira ubuzima bwiza” Uwimana Consolee, atangiza icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi

Kigali; kuwa 13 Mutarama 2025,  Minisitiri  Uwimana Consolee, yatangije icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi ku nsanganyamatsiko: Hehe n'Igwingira: Twite ku buzima bw'umubyeyi utwite, umwana, umwangavu, imirire n'isuku, dukingiza abana inkingo zose.

Ni icyumweru cyatangiye kuri uyu wa 13 Mutarama kikazasoza kuwa 17 Mutarama 2025. Hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo guha abana ikinini cy'inzoka no guha inkingo abana bacikanwe n'ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw'umwana n'umubyeyi.

Minisitiri Uwimana Consolee yavuze ko mu Rwanda hatewe intambwe ishimishije ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bigaragazwa n’imibare y’igabanuka ry’impfu z’ababyeyi n’abana, abana bafite imirire mibi asaba gukomeza ubutafanye mu kurandura Igwingira n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu nka bimwe mu bibazo bikibangamiye umwana n'umubyeyi

Atanga ubutumwa, Minisitiri  Uwimana Consolee yasabye abagore batwite kwitabira serivisi zo kwa muganga, bisuzumisha inshuro 8 nkuko biteganywa, kubyarira kwa muganga, kwihutira kujya kwa muganga cyangwa ku mujyanama w’Ubuzima igihe agize ikibazo, yibutsa Ababyeyi gukingiza abana inkingo zose.

Minisitiri  Uwimana Consolee yasabye kurushaho kwita ku mirire y’abana n’ababyeyi batwite tubashakira indyo yuzuye, tubarinda imirire mibi. Ibi byose dusabwa kubikomatanya no kugira isuku mugutegura ibyo turya, gusukura amazi yo kunywa, kugira isuku ku mubiri wacu no mungo zacu.

 

Whatsapp

Topics


  News

MIGEPROF calls for stronger home-school partnerships to support holistic child development

Kigali, 7 July 2026 - The Permanent Secretary Mireille BATAMULIZA, joined parents, educators, child development practitioners, and partners at the…

Read more →
  News

Minister Consolée Uwimana inaugurates Early Childhood Development Centre at Mutobo and calls for child protection

Kigali, 3 July 2026 – Minister of Gender and Family Promotion, Consolée Uwimana, officially inaugurated the Early Childhood Development (ECD) Centre…

Read more →
  News

MIGEPROF Calls on youth to take action in preventing and ending eeenage pregnancy

Kigali, 26 June -  Youth representatives from all districts across Rwanda gathered in a Youth Forum to discuss strategies for preventing and ending…

Read more →
  News

MIGEPROF and partners intensify national campaign to prevent child defilement in Rulindo and Musanze Districts

Kigali, 19 June 2026 – As part of the nationwide campaign to prevent and combat child defilement, running from 25 May to 30 June 2026, the Ministry of…

Read more →

Minister Uwimana calls on citizens to fight genocide ideology

On 18 April 2026, Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, joined residents of Mwulire Sector in Rwamagana District for the…

Read more →
  News

Minister Uwimana urges youth to reject genocide ideology and protect Rwanda’s unity

On 11 April 2026, Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, joined residents of Muyumbu Sector in Rwamagana District for the 32n…

Read more →
  News

Sustaining the momentum of women’s empowerment for a stronger Rwanda

As Rwanda joined the global community on March 8, 2026, to commemorate International Women’s Day, the country embarked on a month-long celebration…

Read more →

Minister Consolée Uwimana calls for hygiene culture as she launches “Fresheri Ku Ishuri” in Musanze

On 12 January 2026, the Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, launched the “Fresheri Ku Ishuri” (Freshness at School)…

Read more →

Rwanda marks 16 Days of Activism with a call to build violence-free families

From November 25 to December 10, Rwanda joined the global community in observing the 16 Days of Activism Against Gender-Based Violence (GBV), a…

Read more →
-->