Abana babana n’ababyeyi babo muri gereza ya Musanze bizihije Noheli

Abana bashyikirizwa impano ya Noheli

Bamwe mu babyeyi bagororerwa muri Gereza ya Musanze bafite abana babana, batangaje ko banejejwe n’iki gikorwa kuko cyerekana ko leta itabaheza muri gahunda zigenerwa Abanyarwanda muri rusange.

Nyirampirwa Léonie, umubyeyi ufungiye muri Gereza ya Musanze yagize ati “Kuba baduhaye Noheli n’abana bacu biradushimishije kandi bitugaragariza ko tudahezwa muri gahunda zigenerwa abandi Banyarwanda natwe bituma twigarurira icyizere.”

Dusabemariya Patricie na we  yavuze ko we na bagenzi be barenzwe n’ibyishimo ndetse ngo ntibari biteze ko guverinoma yabaha aya mahirwe nk’abantu bakatiwe kubera ibyaha.

‘Ibyishimo byaturenze kuko tukimara gukora ibyaha tukagongana n’amategeko twumvise ko tubaye ibicibwa ariko ibi bitweretse ko twe n’abana bacu Leta itwitayeho by’umwihariko.?

Aba babyeyi kandi batanze icyifuzo ko abana babo babona irerero rizajya rifasha abana babo kwitabwaho no kurerwa ku buryo bwiza.

Umukozi wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Bisengimana François, yavuze ko ibi bikorwa bigamije kwibutsa inshingano buri Munyarwanda afite kuko biri muri gahunda ngari ya guverinoma. Yagize ati “Leta isanzwe igenera ibyiciro byihariye ubushobozi, twe tuzakomeza kubwongera dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa kandi n’ibibazo bagaragaza harimo n’urugo mbonezamikurire y’abana bato  nabyo bigiye kwitabwaho ruboneke.? Afatanyije n’abayobozi bari bitabiriye uwo muhango, yashyikirije abana n’ababyeyi babo impano bagenewe zirimo imyambaro, ibyo kurya no kunywa, ibikoresho by’isuku, inkweto n’ibindi.

Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), DCGP Ujeneza Jeanne Chantal, yasabye aba bagororwa kujya bigisha abana babo ineza n’urukundo aho kubereka ko bahemukiwe, kugira ngo mu gihe basubiye mu miryango yabo bizagaragaze ko bafite uburere bubafasha kubana neza n’abo basanze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza na we yashishikarije abagororwa muri rusange n’abagore by’umwihariko guharanira guhinduka no gufasha abana babo kuzasubira mu muryango bafite uburere buhagije. Yavuze kandi ko Akarere kazakora ibishoboka byose gereza ya Musanze ikabona irerero ry’abana ryujuje ibisabwa, aho abana bazajya birirwa bagasanga ba nyina ninjoro bagiye kuryama. Yagize ati “Aba bana bazashyirirwaho irerero rifite abarezi babishoboye ku buryo nibasubira mu muryango bazajya babona ko bavuye mu ishuri batavuye muri gereza”.

Gereza ya Musanze ibarurwamo abana 113 barimo abahajyanywe n’ababyeyi babo bahagororerwa n’abahavukiye basamwe mbere y’uko ba nyina bahazanwa. Aba barimo abakobwa 66 n’abahungu 47 mu gihe mu gihugu hose habarurwa abagera kuri 377 bari munsi y’imyaka itatu basubizwa mu miryango iyo bayirengeje.

Igikorwa cyo kwizihiza Noheli y’abana babana na ba nyina bari muri gereza gishimangira ihame remezo ry’uburenganzira bw’umwana bwo kutavangurwa aho yaba ari hose. Iki gikorwa ngarukamwaka gikorerwa muri gereza 5 zifungiyemo abagore bafite abana bato ari zo Muhanga, Nyamagabe, Ngoma, Musanze na Nyarugenge.

Whatsapp

Topics


  News

MIGEPROF calls for stronger home-school partnerships to support holistic child development

Kigali, 7 July 2026 - The Permanent Secretary Mireille BATAMULIZA, joined parents, educators, child development practitioners, and partners at the…

Read more →
  News

Minister Consolée Uwimana inaugurates Early Childhood Development Centre at Mutobo and calls for child protection

Kigali, 3 July 2026 – Minister of Gender and Family Promotion, Consolée Uwimana, officially inaugurated the Early Childhood Development (ECD) Centre…

Read more →
  News

MIGEPROF Calls on youth to take action in preventing and ending eeenage pregnancy

Kigali, 26 June -  Youth representatives from all districts across Rwanda gathered in a Youth Forum to discuss strategies for preventing and ending…

Read more →
  News

MIGEPROF and partners intensify national campaign to prevent child defilement in Rulindo and Musanze Districts

Kigali, 19 June 2026 – As part of the nationwide campaign to prevent and combat child defilement, running from 25 May to 30 June 2026, the Ministry of…

Read more →

Minister Uwimana calls on citizens to fight genocide ideology

On 18 April 2026, Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, joined residents of Mwulire Sector in Rwamagana District for the…

Read more →
  News

Minister Uwimana urges youth to reject genocide ideology and protect Rwanda’s unity

On 11 April 2026, Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, joined residents of Muyumbu Sector in Rwamagana District for the 32n…

Read more →
  News

Sustaining the momentum of women’s empowerment for a stronger Rwanda

As Rwanda joined the global community on March 8, 2026, to commemorate International Women’s Day, the country embarked on a month-long celebration…

Read more →

Minister Consolée Uwimana calls for hygiene culture as she launches “Fresheri Ku Ishuri” in Musanze

On 12 January 2026, the Minister of Gender and Family Promotion, Hon. Consolée Uwimana, launched the “Fresheri Ku Ishuri” (Freshness at School)…

Read more →

Rwanda marks 16 Days of Activism with a call to build violence-free families

From November 25 to December 10, Rwanda joined the global community in observing the 16 Days of Activism Against Gender-Based Violence (GBV), a…

Read more →
-->